Bikorwa gute?
Tugufasha kuba umushoramari rishingiye ku gutunga no kubyaza umusaruro moto. Dore uko
bikorwa
Ibyo dutanga:
- Moto zikoreshwa n’amashanyarazi
- Moto zinywa amavuta
- Moto z’amapine 3 zifashishwa mu bwikorezi bunyuranye
Imiterere y’inguzanyo dutanga
- Dutanga moto nshya yaba iy’amashanyarizi cyangwa inywa amavuta.
- Umukiriya abanza kwishyura avansi y ‘amafaranga 200,000 RWF
- Umukiriya yishyura ibihumbi (5,000) ku munsi ni ukuvuga 35,000 mu cyumweru yishyurwa buri wa mbere ;
- Kwishyura mu mezi 22 ariko igihe gishobora guhinduka bitewe n’agaciro ka moto n’ibijyaho byose
Ibyo dutangana na moto
- Moto iba ari nshyashya
- Pulaki;
- Umusoro w’IPatanti;
- Ingofero(casques)
- Ubwishingizi bwuzuye kugera moto irangije kwishyurwa
- Icyangombwa cyo gukora taxi gitangwa na RURA
- Umusoro ku nyungu mu gihe cyose moto itararangiza kwishyurwa
- Garanti itangwa n’abacuruza moto
- kwishyura 50% by’amafaranga yo gukora mutation andi 50% atangwa n’umukiriya
Ibisabwa kugirango ubone inguzanyo
- Ibaruwa isaba inguzanyo yandikiwe umuyobozi mukuru wa Jali Finance ltd
- Icyangombwa cyerekana aho utuye gitangwa n’ubuyobozi,
- Kopi y’irangamuntu
- Uruhushya rwo gutwara moto rwemewe ma Polisi(A)
- Amafoto abiri magufi y’amabara
- Umwishingizi
- Indangamuntu y’umwishingizi
- Ubwishingizi bwo kwivuza (Mutuelle, RSSB, MMI, cyangwa ubundi bwishingizi bwemewe mu gihugu)
- Icyemezo cy’uko wishyuye avance isabwa
- Kwerekana ko umaze byibuze umwaka ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto
Umwishingizi ni nde?
- Ni umuntu ku giti cye ,Sosiete cyangwa koperative ifite ubuzima gatozi wemera kugirana na Jali Finance amaserano y’ubwishingizi kandi akishingira ko uwo yishingiye nabura azishyura mu mwanya we.
- Agirana amasezerano y’ubwishingizi hagati y’umukiriya na Jali Finance ltd .


