

Jali Finance ni ikigo Nyarwanda cy’Imari gikoresha uburyo bwo gutanga inguzanyo ku bikoresho bibyara inyungu hifashishijwe uburyo bw’ikodesha gurisha, hibandwa ku bikorerwa mu Rwanda no muri Afurika .Twatangiye dufasha abamotari gutunga moto zabo hifashishijwe ubu buryo , akaba ari igikorwa ndashyikirwa mu guha akazi urubyiruko bibafasha kwitunga no gutunga imiryango yabo.
Intumbero yacu ni ukuba ikigo ntanga rugero muri Afurika mu gutanga serivisi z’imari ku bigo bito n’ibiciriritse ndetse no ku bantu ku giti cyabo gikoresha ikorana buhanga rigezweho.Ikigamijwe ni uguhanga imirimo ishingiye ku kubyaza umusaruro ibikoresho bikorerwa mu Rwanda no muri Afurika .
Tugufasha kuba umushoramari rishingiye ku gutunga no kubyaza umusaruro moto. Dore uko bikorwa :
Umwishingizi ni nde?
- Ni umuntu ku giti cye ,Sosiete cyangwa koperative ifite ubuzima gatozi wemera kugirana na Jali Finance amaserano y’ubwishingizi kandi akishingira ko uwo yishingiye nabura azishyura mu mwanya we.
- Agirana amasezerano y’ubwishingizi hagati y’umukiriya na Jali Finance ltd .


