Hi, How Can We Help You?

Blog

October 7, 2023

Jali Finance yashimiye abakiliya bayo b’imena, ibizeza serivisi nshya

Ni ibikorwa byabaye ubwo muri iki cyumweru hatumiwe abakiliya b’iki kigo, nk’uburyo bwo kubashima ku cyizere badahwema kubagirira cyane ko cyari n’icyumweru cyahariwe serivisi zihabwa abakiliya.

Mu bashimiwe harimo Murekatete Josephine na Niyirora Jean-Paul bamaze igihe bakorana n’iki kigo.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Jali Finance, Avemariya Vedaste yavuze ko babikoze kuko bazirikana agaciro gakomeye k’abo bakiliya, yizeza ko no mu minsi iri imbere bateganya gutegura umunsi wo gushimira abakiliya b’ingenzi barangizanyije neza, bikaba ikimenyetso cyo gutuma n’abandi bitwara neza.

Ati “Abo ni ba bakiliya baba badateshuka ku nshingano zabo, batanga amafaranga ku gihe (buri wa Mbere w’icyumweru). Wa mukiliya udashobora gusunika icyumweru ataratanga amafaranga, udateza ibibazo n’ibindi.”

Kugeza uyu munsi Jali Finance ifite abakiliya basaga 1500 b’abamotari batwara moto zinyuranye zaba izikoresha amashanyarazi n’izikoresha lisansi.

Ushaka moto yegera iki kigo hanyuma kikamuha moto ku nguzanyo n’ibyangobwa byose moto ikenera, nk’umusoro, uruhushya rwa RURA, Carte Jaune n’ubwishingizi, nawe akazajya atanga ibihumbi 35 Frw buri cyumweru, nyuma yageza ku giciro cy’iyo moto bakayimwandikaho.

Kugira ngo uhabwe inguzanyo nk’iyi bisaba kuba uri umumotari, kuba witeguye gutanga amafaranga y’ifatabuguzi bijyanye n’ubwoko bwa moto ushaka, hanyuma ukazana n’umuntu wakwishingira mu kwirinda ko moto yabura hakabura uyibazwa.

Iyo umuntu yujuje ibyangombwa asinyana amasezerano n’iki kigo kwa noteri, hakumvikanwa igihe kwishyurira moto bizarangirira bijyane n’igiciro cya moto kuko ziba zirutanwa mu biciro.

Avemariya yavuze ko bahisemo gukora ishoramari rya moto, mu kurwanya ikibazo cy’urubyiruko rutari rufite akazi, kandi iyo moto ari yo yakoroha mu kurwanya icyo kibazo kandi rukabasha kuyishyura vuba.

Yavuze ko bakoze inyigo bagitangira umushinga babona ko ko urubyiruko rugize umubare munini w’abatagira akazi rushobora no kwijandika mu bikorwa bibi bibangamira sosiyete, bihuzwa n’uko u Rwanda by’umwihariko Umujyi wa Kigali hari ikibazo gikomeye cy’itwarwa ry’abantu n’ibintu.

Ati “Twaranarebye dusanga moto iri mu bintu bitunze ingo ziciriritse mu Mujyi wa Kigali, tubihuje tubona ni byo twashoramo imari.”

Avemariya agaragaza ko bijyanye n’uko Isi iri mu bihe byo kurwanya ihindagurika ry’ibihe, na bo batangiye gutanga umusanzu wabo wo gukangurira ababagana gukoresha moto z’amashanyarazi, aho kugeza ubu hari abagera kuri 356 bakoresha izi moto.

 

Murekatete Josephine wahawe moto ikoresha amashanyarazi n’iki kigo, yavuze ko nubwo abantu batabashije kumva akamaro kazo, we imufasha kwiteza imbere bijyanye n’uko zamurinze guhora ahangayitse bijyanye n’intimba z’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bitumbagira umunsi ku wundi.

Jean Paul Niyirora wiyemeje gukoresha na we moto y’amashanyarazi yagize ati “Iyo ufite uruhushya rwo gutwara moto ukagira n’amafaranga y’ifatabuguzi usabwa, ni iminsi ibiri bigusaba kuba wabonye moto ubundi ugatandukana n’ubukene.”

Jali Finance imaze imyaka itanu itangiye gukorera mu Rwanda, Avemariya akavuga ko batangira byari bigoye cyane, aho batangiye ku mwaka batanga moto nka 50 ariko ubu batangiye umwaka wa 2023, bafite intego yo kuzatanga moto 1000.

Ati “Ubu iyo ntego twarayirengeje. Aho umwaka utaha tuzatanga moto ibihumbi 2000. Turateganya kongera serivisi nka moto zitwara imizigo aho ubu tumaze kugeza ku bakiliya 20, n’imodoka nto zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange ariko zikoresha amashanyarazi.”

Mu gukomeza ibi bikorwa byo kwimakaza ubwikorezi butangiza ibidukikije, Jali Finance Ltd iherutse guhabwa inkunga ya miliyari zirenga 3 Frw, yahawe n’Ikigega cy’Abanyamerika gishora imari mu bigo bitandukanye cya Variant Impact Fund.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.